Kevin de Bruyne yasezeye abafana ba Manchester City

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Nyuma y’imyaka 10, Umubiligi, Kevin de Bruyne yakinnye umukino we wa nyuma kuri Stade ya Manchester City, asezera abakunzi b’iyi kipe ndetse ahamya ko hakiri mu rugo n’ubwo nta wundi mukino azahakinira umwaka utaha w’imikino 2024-25.

Ku wa 20 Gicurasi 2025, ni bwo Manchester City yakinnye na AFC Bournemouth mu mukino ubanziriza uwa nyuma usoza shampiyona y’u Bwongereza (Premier League). Ni umukino abasore batozwa na Pep Guardiola, batsinze ibitego 3-1 babifashijwemo na Omar Marmoush, Bernardo Silva na Nico Gonzalez.

Umubiligi, Kevin de Bruyne wari umaze imyaka 10 muri iyi kipe y’i Manchester, yasezeye abafana ba yo nyuma y’uko ari wo mukino we wa nyuma kuri Etihad Stadium y’iyi kipe. Bivugwa ko uyu mugabo wahaye byose iyi kipe, azerekeza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

De Bruyne warize amarira arimo ibyishimo, yavuze ko i Manchester hazahora ari mu rugo bitewe n’ibihe byiza yahagiriye.

Ati “Manchester ni mu rugo. Manchester ni ho aba bana bato bavukiye. Nahazanye n’umugore wanjye turi babiri ariko tuhavuye turi batanu.”

Yakomeje agira ati “Ni igihe cyo kuvuga ngo goodbye. Nzagaruka ariko turabakunda kandi tuzasubira vuba.”

Avuga kuri KDB, Pep Guardiola, yavuze ko ari we mukinnyi w’umupira w’amaguru uzi gutanga imipira nyuma ya Lionel Messi.

Ati “Kevin de Bruyne, ni umukinnyi wa Kabiri uzi gutanga imipira mu mupira w’amaguru nabashije kubona. Nimero ya mbere ni Lionel Messi.”

Nyuma y’iyi myaka 10 KBD yakiniye Manchester City, ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko buzubaka ikibumbano cye hanze ya Etihad Stadium mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ibyo yayihaye mu gihe yayikiniye.

Kevin de Bruyne yasezeye abafana ba Manchester City nyuma we wa nyuma kuri Etihad Stadium
Bagenzi be bamweretse urukundo
Yavuze ko i Manchester hazahora ari mu rugo
Bamusezeye mu byishimo
Ati nahaje ndi kumwe n’umugore wanjye gusa ariko tuhavuye turi batanu
Muri Etihad Stadium, bamweretse urukundo
Stade yari itatse ibirango bimushimira
Ubwo yasohokanaga n’umuryango we
Mbere y’umukino, KDB yasohokanye n’abana be
Hanze ya Etihad Stadium, hazubakwa ikibumbano cya KDB

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *