Vatingaje yatangaje ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika, Papa Fransisco azashyingurwa kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025,saa yine za mu gitondo (10:00) z’i Vatikani, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Uwo muhango uzabera hanze, imbere y’urubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatikani, uyoborwe n’umukuru w’inama y’abakaridinali, Karidinali Giovanni Battista Re.
Biteganyijwe ko umubiri wa Papa Fransisco ujyanwa bazilika ya Mutagatifu Petero kuri uyu wa Gatatu saa tatu za mu gitondo (9H00) kugeza kuwa Gatandatu saa yine za mu gitondo (10H00) ubwo uzaba ushyingurwa.
Ibiro bya Papa byatangaje ko kuri uyu wa kuwa kabiri, Umukuru w’Abakaridinali, Cardinal Giovanni Battista Re, aza guhuriza mu gitambo cya Misa abihayimana b’abapatiriyarishi, abakaridinali, abasenyeri n’abapadiri bo ku Isi yose, bakaza gusezera no gusabira Papa Fransisco.
Iki gitambo cya Misa kiraza gukurikirwa n’iminsi icyenda y’icyunamo . Vatikani yatangaje ko umubiri wa Papa ujyanwa muri bazilika ya Mutagatifu Petero nyuma ukazashyingurwa.
Kuwa Gatatu mu gitondo, isanduku irimo umubiri wa Papa izajyanwa muri shapele ya Casa Santa Marta nyuma isubizwe muri Basilika ya Mutagatifu Petero.
Papa Fransisco izina rye risanzwe ni Jorge Mario Bergoglio ,yapfuye mu gitondo cyo ku wa mbere wa Pasika ku myaka 88.
Papa Francis yabaye Papa wa mbere ukomoka ku mugabane w’Amerika cyangwa mu gice cy’amajyepfo cy’isi
Francis yanabaye Papa wa mbere wo mu muryango w’abihayimana b’abayezuwiti ,mu mateka, Vatikani yakomeje kudashira amakenga abayezuwiti.
Uwo yasimbuye, Benedicto XVI, yabaye Papa wa mbere weguye ku bushake nyuma y’imyaka hafi 600 yari ishize ibyo bitaba, ndetse mu gihe kigera ku myaka hafi icumi, i Vatikani habaye aba Papa babiri , we na Papa Francis.
UMUSEKE.RW


